2 Samuel 16:4 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko umwami aramubwira ati: “Nkugabiye ibyari ibya Mefibosheti byose.” Siba aravuga ati: “Urakarama nyagasani, nzahore ngutonnyeho!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umwami abwira Siba, ati «Kuva ubu, ibintu byose bya Mefibosheti ni ibyawe.» Nuko Siba aravuga ati «Dore mpfukamye imbere yawe! Nkomeze kukubaho umutoni, mwami mutegetsi wanjye.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umwami abwira Siba ati “Ubu nkugabiye ibya Mefibosheti byose.”Siba aravuga ati “Ngukuriye ubwatsi Mwami nyagasani, ndagahora ngutonaho.”