2 Samuel 16:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umwami Dawidi ageze i Bahurimu haza umugabo witwaga Shimeyi mwene Gera wo mu muryango wa Sawuli, atangira kumutuka.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umwami Dawudi ageze i Bahurimu, hasohoka umugabo wo mu nzu ya Sawuli, witwaga Shimeyi mwene Gera. Uko yasohokaga ni ko yagendaga avumana.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umwami ageze i Bahurimu, abona haturutseyo umugabo wo mu muryango wa Sawuli witwaga Shimeyi mwene Gera, arasohoka aza amutuka.