2 Samuel 16:9 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abishayi mwene Seruya abwira umwami ati: “Nyagasani, kuki iriya ntumbi y'imbwa yagumya kugutuka? Reka ngende muce umutwe!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Abishayi mwene Seruya abwira umwami, ati «Ni kuki iriya mbwa yaboze yatuka umwami umutegetsi wanjye? Reka ntambuke, maze muce umutwe.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abishayi mwene Seruya abaza umwami ati “Ariko ni iki gituma tureka iyo mbwa y'intumbi agatuka umwami databuja? Ndakwinginze reka nambuke muce igihanga.”