2 Samuel 17:10 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ubwo rero n'uw'intwari ushiritse ubwoba nk'intare azacika intege, kuko Abisiraheli bose bazi ko so ari umurwanyi ukomeye kandi ko ari kumwe n'ingabo z'intwari.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ibyo bizatuma n’ufite umutima nk’uw’intare acogora, kuko Israheli yose izi ko so ari intwari, n’ingabo ze zikaba zidacogora.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
bizatuma umuntu wese naho ari intwari ifite umutima nk'uw'intare ahamuka, kuko Abisirayeli bose bazi so ko ari umunyambaraga, kandi n'abo bari kumwe ko ari intwari.