2 Samuel 17:13 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nagira umujyi ahungiramo Abisiraheli bose bazazana imigozi tuwukurure, tuwurohe mu kabande he kugira n'ibuye riwusigaramo.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Naramuka kandi hari umugi yinjiyemo, Israheli yose izazana imigozi, dukurure uwo mugi tuwurohe mu kidendezi, kugeza ndetse ubwo hatazasigara n’ibuye na rimwe.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi naramuka agiye mu mudugudu, na bwo Abisirayeli bose bazazana imirunga, dukururire uwo mudugudu mu mugezi kugeza aho hatazabonekayo akabuye na kamwe.”