2 Samuel 17:16 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yongeraho ati: “Nimuhite mutuma kuri Dawidi ye kurara aho ari ku byambu bya Yorodani, ahubwo yambuke. Naho ubundi yarimburanwa n'abo bari kumwe bose.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
None rero, mutume vuba kuri Dawudi, mumubwire muti ’Iri joro nturare mu mayaga yo mu butayu, ahubwo wambuke; bitabaye ibyo, umwami n’ingabo ze barabagira umutamiro umwe.’»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko none mutume kuri Dawidi vuba muti ‘Iri joro nturare ku byambu byo ku butayu, ahubwo ntihagire ikikubuza kwambuka, kugira ngo umwami atamiranwa n'abo bari kumwe bose.’ ”