2 Samuel 17:21 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bamaze kugenda, Ahimāsi na Yonatani bava mu iriba, bajya kubwira Umwami Dawidi inama Ahitofeli yatanze bati: “None ihute uhungire hakurya ya Yorodani.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bamaze kugenda, abandi basohoka mu iriba, bajya kubwira umwami Dawudi, bati «Nimuhaguruke bwangu mwambuke uruzi, kuko inama ya Ahitofeli kuri mwe ari iyo ngiyo.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bamaze kugenda ba bandi bakuka mu iriba, baragenda babibwira Umwami Dawidi bati “Nimuhaguruke mwambuke uruzi vuba, kuko Ahitofeli yabagiriye inama atyo zo kubarwanya.”