2 Samuel 17:23 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ahitofeli abonye ko batemeye inama ye, yurira indogobe ye yisubirira iwe mu mujyi w'iwabo. Agezeyo atunganya ibyo mu muryango we, arangije arimanika bamushyingura hamwe na se.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ahitofeli ngo abone ko batakurikije inama ze, afata indogobe ye, arahaguruka ajya mu mudugudu we. Amaze guha amategeko umuryango we, yimanika mu mugozi. Amaze gupfa bamuhamba mu mva ya se.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko Ahitofeli abonye ko badakurikije inama ye, ashyira amatandiko ku ndogobe ye, arahaguruka ataha iwe mu mudugudu w'iwabo, atunganya inzu ye yiyahuza umugozi arapfa, bamuhamba mu gituro cya se.