2 Samuel 17:25 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abusalomu yari yarashyizeho Amasa, kugira ngo abe umugaba w'ingabo wo gusimbura Yowabu. Amasa uwo yari mwene Yitira w'Umwishimayeli yabyaranye na Abigayile umukobwa wa Nahashi, akaba na murumuna wa Seruya nyina wa Yowabu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abusalomu yari yashyizeho Amasa kuba umugaba w’ingabo, mu mwanya wa Yowabu. Uwo Amasa yari umuhungu w’uwitwa Yitira w’Umuyismaheli, wari warashakanye na Abigayila, umukobwa wa Nahashi, mushiki wa Seruya, akaba nyina wa Yowabu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze Abusalomu agira Amasa umugaba w'ingabo ze, mu cyimbo cya Yowabu. Kandi Amasa uwo yari umwana w'umugabo witwa Itura w'Umwisirayeli, waryamanye na Abigayili mwene Nahashi murumuna wa Seruya nyina wa Yowabu.