2 Samuel 17:29 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
n'ubuki n'amata y'ikivuguto n'amavuta akuze, n'intama. Babizanira Dawidi n'abo bari kumwe kuko bibwiraga bati: “Bariya bantu biciwe n'inzara n'inyota n'umunaniro mu butayu.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bazana kandi ubuki, amavuta, intama n’inyama z’ibimasa, kugira ngo Dawudi n’imbaga yari kumwe na we babirye. Baribwiraga bati «Iyi mbaga yishwe n’inzara, umunaniro n’inyota byo mu butayu.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
n'ubuki n'amavuta, n'intama n'amavuta akuze bihawe Dawidi n'abo bari kumwe ngo babirye, kuko bari bavuze ngo abantu barashonje bararuha, bīcirwa n'umwuma mu butayu.