2 Samuel 17:8 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nawe ubwawe uzi neza so n'ingabo ze, bose ni intwari zidatsimburwa, ni nk'ikirura batwariye ibyana. Uretse n'ibyo so amenyereye iby'intambara, nta kuntu yaba yaraye hamwe n'abandi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Hushayi arakomeza, ati «Ubwawe uzi so n’ingabo ze: ni intwari kandi ubu bafite uburakari nk’ubw’ikirura cyajimije umwana wacyo mu gasozi. So kandi ni umuntu w’umurwanyi, nta bwo ari burare hamwe n’imbaga.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi ati “Uzi so n'ingabo ze ko ari abanyambaraga, kandi ubu baratse mu mitima yabo nk'idubu yākiwe abana bayo ku gasozi. Kandi uzi so ko ari intwari, ntagomba icumbi mu bantu.