2 Samuel 17:9 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ubu ashobora kuba yihishe mu buvumo cyangwa ahandi. Adutunguye hakagira abapfa muri twe, abazabyumva bazavuga bati: ‘Ingabo za Abusalomu zatsinzwe.’
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
None rero, ubu yihishe mu mwobo cyangwa ahandi. Ahubwo, ubwo hazaba hatangiye kugira abapfa muri twe, uzabyumva wese azavuga ati ’Hamaze gupfa benshi mu ngabo za Abusalomu!’
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
None ubu yihishe mu mwobo cyangwa ahandi. Nuko nihagira bamwe bapfa bagitangira kurwana, uzabyumva wese azagira ati ‘Hapfuye benshi bo mu bakurikiye Abusalomu’,