2 Samuel 18:1 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Dawidi akoranya ingabo ze azigabanyamo imitwe, ayiha abatware b'ibihumbi n'ab'amagana.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Dawudi abarura imbaga yari kumwe na we, maze ashyiraho abatware b’imitwe y’ingabo ibihumbi n’ab’iy’ijana.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze Dawidi abara abantu bari kumwe na we, abaha abatware bo gutwara imitwe y'ibihumbi, n'abo gutwara iy'amagana.