2 Samuel 18:12 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Undi aramusubiza ati: “Kabone n'iyo wampa ibikoroto igihumbi by'ifeza sinakwica umwana w'umwami, kuko twiyumviye umwami ababwira wowe na Abishayi na Itayi ati: ‘Muramenye ntimuzagire icyo mutwara uwo musore Abusalomu.’
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uwo muntu abwira Yowabu, ati «N’aho wahita umpa amasikeli igihumbi ya feza, nta bwo nakoza ikiganza cyanjye ku mwana w’umwami, kuko twumvise umwami akwihanangiriza, kimwe na Abishayi na Itayi, agira ati ’Muririnde, hatagira ukora kuri uwo muhungu Abusalomu.’
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwo mugabo asubiza Yowabu ati “Naho nagororerwa ibice by'ifeza igihumbi, sinakwemera kurambura ukuboko kwanjye ku mwana w'umwami, kuko twumvise umwami akwihanangirizanya na Abishayi na Itayi ati ‘Mwirinde hatagira ukora kuri uwo muhungu Abusalomu.’