2 Samuel 18:2 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umutwe umwe uyoborwa na Yowabu mwene Seruya, undi uyoborwa na mukuru we Abishayi, uwa gatatu uyoborwa na Itayi w'Umunyagati. Dawidi arababwira ati: “Nanjye ubwanjye nzatabarana namwe.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hanyuma Dawudi agabanya ingabo ze mu byiciro bitatu; icya mbere agiha Yowabu, icya kabiri agiha Abishayi mwene Seruya, murumuna wa Yowabu, naho icya gatatu agiha Itayi w’Umugiti. Umwami abwira imbaga, ati «Nanjye ubwanjye niteguye gutabarana namwe.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Dawidi aherako agaba ingabo, igice cya gatatu agiha Yowabu, ikindi agiha Abishayi mwene Seruya, mwene se wa Yowabu, ikindi gice cya gatatu agiha Itayi w'Umugiti. Umwami abwira abantu ati “Nanjye ubwanjye sindi bubure gutabarana namwe.”