2 Samuel 18:22 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ariko Ahimāsi mwene Sadoki arongera abwira Yowabu ati: “Uko byamera kose, nanjye reka nkurikire uriya Munyakushi.” Yowabu aramubwira ati: “Urajyanwa n'iki mwana wanjye, ko iyo atari inkuru yo kubarwa kugira ngo uyishimirwe?”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ahimasi mwene Sadoki yongera kubwira Yowabu, ati «Bibe uko byakabaye! Reka nanjye niruke, nkurikire Umukushi.» Yowabu aramubaza ati «Urirukira iki se, mwana wanjye, nibura ko atari inkuru nziza uzahemberwa?»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ahimāsi mwene Sadoki arongera abwira Yowabu ati “Nta cyo bitwaye, ndakwinginze reka mpfe kugenda nkurikire uwo Mukushi.”Yowabu ati “Urirukanwa n'iki mwana wanjye, ko uzi ko utazahemberwa izo nkuru?”