2 Samuel 18:26 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uwo murinzi abona undi muntu aje yiruka ari wenyine, abibwira uwakingaga irembo. Umwami aravuga ati: “Ubwo na we azanye inkuru nziza.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
umurinzi abona undi muntu na we wirukanka. Ubwo umurinzi wari uhagaze ku rukuta hejuru y’urugi atera hejuru ati «Dore undi muntu wirukanka ari wenyine.» Umwami aravuga ati «Uriya na we azanye inkuru nziza.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze umurinzi abona undi mugabo wiruka. Umurinzi ahamagara umukumirizi ati “Dore undi mugabo wiruka ari wenyine.”Umwami aravuga ati “Na we azanye indi nkuru.”