2 Samuel 18:29 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umwami aramubaza ati: “Uwo musore Abusalomu yaba ari amahoro?” Ahimāsi aramusubiza ati: “Nyagasani, ubwo umugaragu wawe Yowabu yanyoherezaga hari abantu benshi banyuranagamo, sinashoboye kumenya ibyabaye.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umwami aramubaza ati «Byose se byagendekeye neza uwo musore Abusalomu?» Ahimasi aramusubiza ati «Narebaga abantu bacitsemo igikuba, igihe Yowabu yoherezaga umugaragu wawe, ariko rero sinamenye impamvu.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umwami aramubaza ati “Wa muhungu Abusalomu ni amahoro?”Ahimāsi aramusubiza ati “Ubwo Yowabu yatumaga umugaragu w'umwami, umugaragu wawe narebaga abantu bacitsemo igikuba, ariko sinamenya ibyo ari byo.”