2 Samuel 18:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umwami ategeka Yowabu na Abishayi na Itayi ati: “Ndabinginze ntimuzagire icyo mutwara uwo musore Abusalomu.” Ingabo zose zumva umwami aha abo batware iryo tegeko.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umwami ategeka Yowabu, Abishayi na Itayi, ati «Mumbabarire, mwitondere uwo mwana Abusalomu!» Imbaga yose yumva iryo tegeko umwami ahaye abatware bose, ku byerekeye Abusalomu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze umwami yihanangiriza Yowabu na Abishayi na Itayi ati “Ku bwanjye murangenzereze neza uwo muhungu Abusalomu.” Kandi abantu bose bumva uko umwami yihanangirije abagaba bose ibya Abusalomu.