2 Samuel 18:9 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abusalomu ahubirana n'ingabo za Dawidi ari ku nyumbu ye, arayirukansa ica munsi y'igiti kinini gifite amashami menshi, maze umutwe we ufatwa mu mashami yacyo, inyumbu irakomeza Abusalomu asigara anagana.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hanyuma Abusalomu aza guhubirana n’abagaragu ba Dawudi. Ubwo Abusalomu akaba ku nyumbu ye, maze inyumbu yinjira mu nsi y’ingara z’amashami y’igiti cy’umushishi. Umutwe wa Abusalomu ufatirwa mu mashami y’umushishi, asigara anagana mu kirere hagati y’isi n’ijuru; naho inyumbu yari imuhetse irikomereza.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Hanyuma Abusalomu ahubirana n'abagaragu ba Dawidi, kandi yari ku nyumbu ye. Maze inyumbu ye imunyurana munsi y'amashami y'impatanwa y'umwela w'ingāra, umutwe we ufatwa n'amashami yawo, ahera mu kirere hagati y'ijuru n'isi, inyumbu ye yari imuhetse irakomeza iragenda.