2 Samuel 19:1 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umwami abyumvise ashengurwa n'ishavu, ajya mu cyumba cyo hejuru mu munara agenda aboroga ati: “Ayii, mwana wanjye Abusalomu! Mwana wanjye, mwana wanjye Abusalomu! Iyaba ari jyewe wapfuye mu mwanya wawe! Abusalomu mwana wanjye, mwana wanjye!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko umwami abyumvise arasuhererwa, arazamuka ajya mu nzu yo hejuru y’irembo ararira. Yariraga avuga ati «Mwana wanjye Abusalomu! Mwana wanjye! Abusalomu mwana wanjye! Iyo njya gupfa mu mwanya wawe! Abusalomu mwana wanjye! Mwana wanjye!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umwami abyumvise arasubirwa cyane, yurira mu nzu yo hejuru y'irembo arira. Nuko akigenda, agenda avuga atya ati “Ye baba we, mwana wanjye Abusalomu! Mwana wanjye, mwana wanjye Abusalomu we! Iyaba ari jye wapfuye mu cyimbo cyawe, Abusalomu mwana wanjye, mwana wanjye.”