2 Samuel 19:10 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mu miryango yose y'Abisiraheli baravugaga bati: “Umwami yadukijije abanzi bacu cyane cyane Abafilisiti, ariko yavuye mu gihugu ahunga Abusalomu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mu miryango yose ya Israheli, impaka zari urudaca mu mbaga, bavuga bati «Umwami yadukuye mu biganza by’abanzi, aturokora ikiganza cy’Abafilisiti, none dore yahunze mu gihugu, ahunga Abusalomu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abantu bose bo mu miryango yose y'Abisirayeli baritonganyaga bati “Umwami ni we waturengeye mu maboko y'ababisha bacu, akadukiza amaboko y'Abafilisitiya, none yahunze Abusalomu, ava mu gihugu.