2 Samuel 19:12 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Iyo nkuru igera ku Mwami Dawidi, maze atuma ku batambyi Sadoki na Abiyatari ati: “Mubwire abakuru b'Abayuda muti: ‘Kuki ari mwebwe mugiye kuba aba nyuma kugarura umwami?
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ibyo Israheli yose yavugaga, bigera ku mwami. Nuko umwami Dawudi atuma kuri Sadoki na Abiyatari abaherezabitambo, ati «Mubwire abakuru b’imiryango ya Yuda muti ’Ni kuki mwaba abanyuma mu kugarura umwami iwe?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bukeye Umwami Dawidi atuma kuri Sadoki na Abiyatari abatambyi ati “Mubaze abatware b'Abayuda muti ‘Ni iki gituma ari mwe mugiye guheruka abandi kugarura umwami mu rurembo rwe, (kuko amagambo y'Abisirayeli bose amaze kugera ku mwami ngo bamugarure mu rurembo rwe),