2 Samuel 19:15 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ayo magambo anyura Abayuda bose bahuza inama, batuma ku mwami bati: “Garuka uzane n'abagaragu bawe bose.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Dawudi ahindura atyo ibitekerezo by’Abayuda bose bahuza umugambi. Batuma ku mwami, bati «Garuka, wowe n’abagaragu bawe bose!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko yoshyoshya atyo imitima y'Abayuda bose nk'umutima w'umuntu umwe, baherako batuma ku mwami bati “Garukana n'abagaragu bawe bose.”