2 Samuel 19:23 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ariko Dawidi aramusubiza ati: “Mpuriye he namwe bene Seruya? Kuki mushaka kumbangamira? Uyu munsi nta Mwisiraheli ukwiye gupfa kuko namenye neza ko ari jye mwami w'Abisiraheli.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dawudi aramusubiza ati «Ndapfa iki namwe, bene Seruya, cyatuma uyu munsi mumpora icyo ndi bukore? Uyu munsi se hari umuntu ukwiye kwicwa muri Israheli? Ubu se kandi uyu munsi, simenye neza ko ndi umwami wa Israheli?»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Dawidi aravuga ati “Ariko yemwe bene Seruya, ndapfa iki namwe gitumye mumbera abanzi uyu munsi? Mbese hariho uwo kwicwa mu Isirayeli uyu munsi? Ubu se sinamenye ko mbaye umwami wa Isirayeli?”