2 Samuel 19:25 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mefibosheti umwuzukuru wa Sawuli na we ajya gusanganira umwami. Ntiyari yarigeze yoga ibirenge cyangwa akata ubwanwa, cyangwa amesa imyambaro ye kuva umwami yahunga kugeza umunsi agarutse amahoro
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mefibosheti mwene Sawuli aramanuka, ajya gusanganira umwami. Ntiyari yigeze yisukura, habe no gukaraba ibirenge cyangwa se kwiyogoshesha ubwanwa, ndetse nta n’ubwo yari yarameshe n’imyambaro ye, kuva umwami yagenda kugeza uwo munsi agarutseho ari mutaraga.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi Mefibosheti mwene Sawuli aramanuka aza gusanganira umwami. Uhereye umunsi umwami yagendeye ukageza aho yagarukiye iwe amahoro, ntiyigeze kwikenura ibirenge, cyangwa kwikemuza ubwanwa, haba no kumesa imyenda ye.