2 Samuel 19:29 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ab'umuryango wa sogokuru bose bari bakwiye kwicwa, ariko jye wanyemereye gusangira nawe. Ese nyagasani, koko hari ikindi nakwaka kirenze ibyo?”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
N’ubusanzwe, abo mu muryango wa data bose babarwaga mu bagomba gutsembwa n’umwami umutegetsi wanjye, nyamara wakiriye umugaragu wawe mu basangira nawe ku meza yawe. Naba ngifite kindi ki se nishingikirijeho? Ikindi nakongera gusaba umwami se kandi ni iki?»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kuko abo mu rugo rwa data bose imbere y'umwami databuja basaga n'abapfuye, ariko wari unyicaje mu basangiraga ku meza yawe. Nuko mfite butware ki kongera gutakambira umwami ukundi?”