2 Samuel 19:33 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yari umusaza umaze imyaka mirongo inani avutse. Igihe umwami yari i Mahanayimu, Barizilayi yamwohererezaga imfashanyo kuko yari umukungu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Barizilayi uwo yari ashaje cyane, afite imyaka mirongo inani. Ni we kandi watangaga ibitunga umwami, ubwo yari i Mahanayimu, kuko yari umuntu ukomeye cyane.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Barizilayi uwo yari umusaza mukuru cyane amaze imyaka mirongo inani avutse, kandi ni we wagemuriye umwami ubwo yari i Mahanayimu, kuko yari umugabo ukomeye cyane.