2 Samuel 19:36 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Dore maze imyaka mirongo inani mvutse, ubu se ndacyagira ikinshimisha? Ndacyaryoherwa n'icyo ndya cyangwa icyo nywa? Mbese ubu ndacyabasha kumva amajwi y'abahungu n'abakobwa baririmba? Nyagasani, singiye kukuruhiriza ubusa
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Kugeza uyu munsi, mfite imyaka mirongo inani. Ubu se nashobora gutandukanya ikiri cyiza n’ikiri kibi? Umugaragu wawe se aracyaryoherwa n’icyo arya cyangwa anywa? Ndacyashobora se kumva amajwi y’abaririmbyi n’abaririmbyikazi? Ni kuki rero umugaragu wawe yaba akirushya umwami, umutegetsi wanjye?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ubu ko maze imyaka mirongo inani mvutse, mbese ndacyabasha gusobanura ibyiza n'ibibi? Umugaragu wawe ndacyaryoherwa n'ibyo ndya cyangwa n'ibyo nywa? Ndacyabasha kumva amajwi y'abaririmbyi b'abagabo n'abagore? None icyatuma umugaragu wawe ndushya umwami databuja ni iki?