2 Samuel 19:38 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
hanyuma nisubirire mu mujyi wacu abe ari ho nzapfira, nzahambwe hamwe na data na mama. Ahubwo nyagasani, nguwo umuhungu wanjye Kimuhamu mujyane, uzamukorere ibyo uzabona ko ari byiza.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ahubwo ndakwinginze ngo ureke umugaragu wawe asubireyo, kugira ngo nsazire mu mugi wanjye hafi y’imva ya data na mama. Ariko kandi ng’uyu Kimuhamu umugaragu wawe, akomeze kujyana n’umwami, umutegetsi wanjye, kandi uzamukoreshe icyo ushaka cyose.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ahubwo ndakwinginze, reka umugaragu wawe nisubirire mu mudugudu w'iwacu abe ari ho nzasazira, aho igituro cya data na mama kiri. Ahubwo dore umugaragu wawe Kimuhamu nguyu, abe ari we wambukana n'umwami databuja, uzamugire uko ushaka.”