2 Samuel 19:39 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umwami aravuga ati: “Kimuhamu turajyana kandi nzamukorera ibyo ushaka byose, ibyo uzifuza byose kuri we nzabikora.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umwami aramusubiza ati «Kimuhamu nakomeze kujyana nanjye, kandi nzamukorera icyo ushaka, n’icyo uzansaba cyose nzakigukorera.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umwami aramusubiza ati “Nuko Kimuhamu nahoshi twambukane, kandi nzamugira uko ushaka, kandi icyo uzanshakaho cyose nzakigukorera.”