2 Samuel 19:41 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umwami yambukana atyo na Kimuhamu, ashagawe n'ingabo z'Abayuda n'icya kabiri cy'iz'Abisiraheli, bagera i Gilugali.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umwami arakomeza agana i Giligali, na Kimuhamu ajyana na we. Imbaga yose y’Abayuda, ndetse n’icya kabiri cy’Abayisraheli, baramuherekeza.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uko ni ko umwami yambutse ajya i Gilugali, Kimuhamu yambukana na we. Abayuda bose n'ab'igice cya Isirayeli bambutsa umwami.