2 Samuel 19:42 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Abisiraheli bose basanga umwami baramubaza bati: “Ni kuki abavandimwe bacu b'Abayuda baje rwihishwa kugusanganira kugira ngo bakwambutse Yorodani, wowe n'umuryango wawe n'ingabo zawe zose?”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Abayisraheli begera umwami, baramubaza bati «Ni kuki abavandimwe bacu b’Abayuda bakwihereranye, kugira ngo bakwambutse Yorudani n’urugo rwawe rwose, hamwe n’abantu bawe bose?»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bukeye Abisirayeli bose basanga umwami baramubaza bati “Mwami Dawidi, ni iki gitumye bene wacu b'Abayuda bakuzana rwihishwa, bakakwambutsanya Yorodani n'abo mu rugo rwawe n'abantu bawe bose?”