2 Samuel 19:44 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abisiraheli barabasubiza bati: “Dufite uruhare ku mwami incuro icumi kubarusha, ndetse no kuri Dawidi ubwe. None se ni iki cyatumye mutwibeta, kandi ari twe twabaye aba mbere mu gutanga igitekerezo cyo kugarura umwami?” Ariko Abayuda barusha Abisiraheli gushega.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abayisraheli basubiza Abayuda, bati «Dukubye incuro cumi uburenganzira mwe mufite ku mwami, ndetse yewe no kuri Dawudi. Ni kuki mutatwitayeho? Si twe twavuze mbere ibyo kugarura umwami?» Ariko Abayuda barusha Abayisraheli gushega.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abisirayeli basubiza Abayuda bati “Ni twe bice cumi by'umwami, kandi rero Dawidi akwiriye kubaho ku bwacu kuruta mwebwe. Ni iki cyatumye mudusuzugura, ntimubanze kutugisha inama yo kugarura umwami wacu?”Ariko amagambo y'Abayuda arusha ay'Abisirayeli gushēga.