2 Samuel 19:7 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ukunda abakwanga, ukanga abagukunda! Uyu munsi werekanye ko ingabo zawe n'abagaba bazo nta cyo bakubwiye. Ubu menye ko iyo Abusalomu aba akiriho twese twapfuye, ari byo byari kukubera byiza!
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ukunda abagutuka, ukanga abagukunda! Wagaragaje uyu munsi ko abatware bawe n’abagaragu bawe nta cyo bakumariye. None rero ndabimenye, iyo Abusalomu ajya kuba muzima, naho twe twese tukaba twapfuye uyu munsi, wari kubona ari byo bigutunganiye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kandi ukunda abakwanga, ukanga abagukunda. None weruye ko ibikomangoma n'abagaragu bawe ari nk'ubusa kuri wowe, ubu menye ko, iyaba Abusalomu yabaye muzima tukaba ari twe twapfuye twese uyu munsi, uba wabyishimiye cyane.