2 Samuel 19:8 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
None haguruka ujye gushimira ingabo zawe. Nkurahiye Uhoraho ko nutabigenza utyo, bujya kwira nta muntu n'umwe usigaranye. Byakubera bibi cyane kuruta ibyago byose wagize kuva mu buto bwawe.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ndagusabye rero, ngo uhaguruke ujye kugusha neza umutima w’abagaragu bawe, kuko nkurahiye Uhoraho, ko nutajyayo, nta n’umwe muri busigarane iri joro, kandi bizakuviramo ibyago bikomeye, bisumbye kure ibyo wabonye kuva mu buto bwawe kugeza uyu munsi.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko none haguruka usohoke, uvugane n'abagaragu bawe uhumurize imitima yabo. Ndahiye Uwiteka, nudasohoka nta mugabo n'umwe uri busigarane iri joro. Kandi ibyo bizakumerera nabi kuruta ibyago wakabonye byose, uhereye mu buto bwawe, ukageza ubu.”