2 Samuel 2:1 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyuma y'ibyo Dawidi agisha Uhoraho inama ati: “Mbese nzamuke njye muri umwe mu mijyi y'u Buyuda?” Uhoraho aramusubiza ati: “Zamuka ujyeyo.” Dawidi aramubaza ati: “Njye mu wuhe?” Uhoraho aramusubiza ati: “Jya i Heburoni.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyuma y’ibyo, Dawudi abaza Uhoraho, ati «Mbese nzamuke njye muri umwe mu migi ya Yuda?» Uhoraho aramusubiza ati «Zamuka.» Dawudi ati «Njye ahagana he?» Uhoraho aramusubiza ati «Jya i Heburoni.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Hanyuma y'ibyo Dawidi agisha Uwiteka inama ati “Mbese nzamuke njye mu mudugudu umwe mu y'Abayuda?”Uwiteka aramubwira ati “Zamuka.”Dawidi ati “Njye he?”Aramusubiza ati “I Heburoni.”