2 Samuel 2:13 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yowabu mwene Seruya na we ajyana n'ingabo za Dawidi berekeza i Gibeyoni. Iyo mitwe yombi y'ingabo ihurira ku cyuzi cy'i Gibeyoni, ishinga ibirindiro ku mpande zombi z'icyuzi, umutwe umwe hakuno undi hakurya.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yowabu mwene Seruya n’abagaragu ba Dawudi, na bo barasohoka. Nuko bahurira ku kidendezi cy’i Gibewoni, baca ingando bamwe hakurya abandi hakuno y’icyo kidendezi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yowabu mwene Seruya na we n'abagaragu ba Dawidi barasohoka, bahurira na bo ku kidendezi cy'i Gibeyoni bicara hasi, bamwe hakurya y'icyo kidendezi, abandi hakuno yacyo.