2 Samuel 2:21 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abuneri aramubwira ati: “Reka kunkurikirana, genda usumire umwe mu ngabo zanjye umucuze ibyo afite.” Ariko Asaheli ntiyabyitaho akomeza kumukurikirana.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abuneri aramubwira ati «Gana iburyo cyangwa ibumoso, ufate umwe mu basore banjye, maze ibyo umucuje ubitware.» Ariko we yanga kumuvirira.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abuneri aramubwira ati “Gana iburyo aho cyangwa ibumoso, ufate umusore umwambure intwaro ze.” Ariko Asaheli yanga kumuvirira.