2 Samuel 2:22 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abuneri arongera aramubwira ati: “Waretse rwose kunkurikirana! Kuki ushaka ko nkwica? Nazongera nte kurebana na mukuru wawe Yowabu?”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abuneri yongera kubwira Asaheli, ati «Sigaho, rekera aho kunkurikirana! Cyangwa se ngombe kugutsinda aha ngaha? Ariko se ubwo nazarebana nte na mukuru wawe Yowabu?»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abuneri yongera kubwira Asaheli ati “Nyura hirya winkurikira. Mbese nagutsinda aha waba uzize iki? Uretse ibyo, nakubitana amaso nte na Yowabu mwene so?”