2 Samuel 2:23 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyamara Asaheli ntiyareka kumusatira. Nuko Abuneri amutikura umuhunda w'icumu mu nda uhinguka mu mugongo, Asaheli yikubita hasi arapfa. Abantu bose bageze aho Asaheli yaguye bakahahagarara.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko Asaheli yanga kwigirayo, Abuneri ni ko kumutikura umuhunda w’icumu rye mu nda uhinguka inyuma, agwa aho ngaho maze arapfa. Nuko abageze aho Asaheli yaguye, bose bagahagarara.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko yanga guteshuka. Ni cyo cyatumye Abuneri amutikura umuhunda w'icumu rye ku nda rigahinguka inyuma. Asaheli yikubita hasi agwa aho. Abantu bageze aho Asaheli yaguye barahagungirira.