2 Samuel 2:7 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko rero nimukomere mube intwari. Dore shobuja Sawuli yarapfuye, none Abayuda ni jye basīze amavuta ngo mbe umwami wabo.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ikindi kandi, nimukomere kandi mube abantu b’intwari. Yego na none, umutegetsi wanyu Sawuli yarapfuye, ariko kandi munamenye ko inzu ya Yuda yansize amavuta, kugira ngo nyibere umwami.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko none mugire amaboko mube intwari, kuko shobuja Sawuli yapfuye, kandi ab'umuryango w'Abayuda banyimikishije amavuta ngo mbe umwami wabo.”