2 Samuel 20:10 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ariko Amasa ntiyita ku nkota Yowabu yari afite mu kuboko kw'ibumoso, Yowabu ayimutikura mu nda rimwe gusa amara arasandara, Amasa ahita apfa. Nuko Yowabu na mukuru we Abishayi bakomeza gukurikirana Sheba mwene Bikuri.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko Amasa ntiyari yitaye ku nkota yari mu kiganza cya Yowabu, ni ko kuyimutera mu nda, amara ye adendeza ku butaka. Ahita apfa ako kanya, Yowabu atongeye kumutera bwa kabiri. Yowabu na murumuna we Abishayi bakomeza gukurikira Sheba, mwene Bikuri.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko Amasa ntiyita ku nkota yari ku kuboko kwa Yowabu, nuko ayimutikura ku nda amara ye adendeza hasi, ntiyongera kumutikura ubwa kabiri arapfa.Maze Yowabu na Abishayi mwene se bakomeza kugenza Sheba mwene Bikuri.