2 Samuel 20:12 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ingabo zageraga kuri uwo murambo urambitse mu maraso mu nzira hagati zarahagararaga, wa muntu abibonye awusunikira mu gisambu awutwikīriza umwenda.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyamara, Amasa yari yigaraguye mu maraso ye aho mu nzira, uwo muntu abona ko abahanyuraga bose bahakerererwa, akurura umurambo, awuvana mu nzira awushyira mu gisambu, maze aworosa umwenda, kubera ko abahahitaga bose bahahagararaga.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi Amasa yari agaramye hagati mu nzira yigaragura mu maraso ye. Uwo mugabo abonye ko abantu bose bahagungirira, aterura Amasa amukura mu nzira, amurambika ku gasozi amworosa umwambaro, kuko yabonye ko uwamugeragaho wese yahagungiriraga.