2 Samuel 20:21 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ibyo si byo nshaka, uwo nshaka gusa ni umuntu witwa Sheba mwene Bikuri waturutse mu ntara y'Abefurayimu, kuko yagomeye Umwami Dawidi. Nimumumpe ndahita nigendera.” Uwo mugore aramubwira ati: “Ihangane gato! Igihanga cye turakikujugunyira tukinyujije hejuru y'urukuta.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nta bwo ari ko bimeze, ahubwo umugabo wo mu misozi y’i Efurayimu witwa Sheba mwene Bikuri, yagomeye umwami Dawudi. Nimumutange wenyine, maze ndeke umugi wanyu.» Umugore abwira Yowabu, ati «Ibyo na byo, tugiye kukujugunyira umutwe we, tuwunyujije hejuru y’inkike.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Si ko biri, ahubwo hariho umugabo wo mu gihugu cy'imisozi miremire ya Efurayimu witwa Sheba mwene Bikuri, yahagurukirije ukuboko kwe ku Mwami Dawidi. Mube ari we mutanga wenyine mbone kubavira ku mudugudu.”Uwo mugore abwira Yowabu ati “Umva ye, igihanga cye turakikurengereza inkike.”