2 Samuel 20:3 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Dawidi ageze iwe i Yeruzalemu afata za nshoreke ze icumi yari yasize ku rugo, aziha inzu irinzwe akajya azitaho, ariko ntiyongera kuryamana na zo. Zifungirwa aho zimeze nk'abapfakazi kugeza igihe zipfiriye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dawudi ataha iwe i Yeruzalemu. Umwami afata ba bagore cumi b’inshoreke yari yasize ku rugo, maze abashyira mu nzu igenzurwa. Akabaha ibibatunga, ariko ntiyongera kubana na bo. Nuko baguma aho nk’imfungwa kugeza ku munsi w’urupfu rwabo; bameze nk’abapfakazi kandi umugabo akiriho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bukeye Dawidi ajya i Yerusalemu mu rugo rwe. Umwami ajyana ba bagore be b'inshoreke uko ari icumi, abo yari yasize ku rugo, abashyira aho barindirwa abagaburirirayo, ariko ntiyabatahaho. Nuko bagumaho barindwa kugeza aho bapfiriye, ari intabwa.