2 Samuel 20:6 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Dawidi ni ko kubwira Abishayi ati: “Sheba mwene Bikuri azaduteza ibyago bikomeye, biruta ibyo twatejwe na Abusalomu. None ujyane ingabo zanjye, umukurikirane atarabona imijyi ntamenwa kugira ngo ayibemo aducike.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dawudi abwira Abishayi, ati «Noneho Sheba, mwene Bikuri, agiye kutumerera nabi kurusha Abusalomu. Fata abagaragu ba shobuja, ugende ukurikire Sheba, atavaho ashyikira imigi izitiwe, maze akaducika.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Dawidi abwira Abishayi ati “Ubu Sheba mwene Bikuri azatugirira nabi kurusha Abusalomu. Hoshi jyana abagaragu ba shobuja mumukurikire, kugira ngo adahindūra imidugudu igoswe n'inkike z'amabuye, akaba adukize.”