2 Samuel 20:8 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bageze hafi y'urutare rw'i Gibeyoni bahura na Amasa. Yowabu yari yambaye imyambaro ya gisirikari, ayikenyeje umukandara uriho inkota iri mu rwubati. Ariko Yowabu agiye gusuhuza Amasa, inkota ye igwa hasi arayifata.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bageze ku ibuye rinini riri i Gibewoni, ni bwo Amasa yaje arahabasanga. Yowabu yari yambaye imyambaro ye y’intambara, akenyeje umukandara uriho inkota ifashe ku itako, iri mu rwubati. Igihe atambutse, inkota iragwa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bageze ku ibuye rinini ry'i Gibeyoni, Amasa aza kubasanganira. Kandi Yowabu yari yambaye imyambaro y'intambara, ayikenyeje umushumi uriho inkota ifashe ku itako mu rwubati rwayo. Yigiye imbere, inkota iva mu rwubati iragwa.