2 Samuel 21:1 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ku ngoma ya Dawidi hateye inzara imara imyaka itatu ikurikiranye, Dawidi asenga Uhoraho amubaza icyayiteje. Uhoraho aramubwira ati: “Ni ukubera amaraso y'Abanyagibeyoni Sawuli n'ab'umuryango we bamennye.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ku ngoma ya Dawudi hatera inzara, imara imyaka itatu ikurikiranye. Dawudi abaza Uhoraho, maze Uhoraho aramubwira ati «Ibyo bitewe na Sawuli n’umuryango we b’abicanyi, kubera ko bishe Abagibewoni.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bukeye ku ngoma ya Dawidi hatera inzara, imara imyaka itatu uko yakurikiranye, Dawidi asobanuza Uwiteka. Uwiteka aravuga ati “Bitewe na Sawuli n'inzu ye y'abicanyi, kuko yishe ab'i Gibeyoni.”