2 Samuel 21:10 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Risipa wa mukobwa wa Aya afata ibigunira, abisasa ku rutare hafi y'iyo mirambo, aguma aho kuva icyo gihe kugeza ubwo Uhoraho yagushirije imvura. Ku manywa yirukanaga ibisiga bije kurya iyo mirambo, nijoro akirukana inyamaswa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Risipa, umukobwa wa Aya, afata ikigunira acyisasira ku rutare, kuva mu ntangiriro y’isarura kugeza ubwo imvura ihinduye ikagwa kuri iyo mirambo. Ku manywa ntiyarekaga inyoni zo mu kirere zibarya, haba n’inyamaswa zo mu gasozi nijoro.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Risipa umukobwa wa Ayiya yenda ikigunira acyisasira ku rutare, uhereye mu itangira ry'isarura ukageze igihe cy'imvura y'umuhindo yashyaniye kuri izo ntumbi, ntiyakundira ibisiga byo mu kirere ko bizirya ku manywa, cyangwa inyamaswa zo mu ishyamba ziza nijoro.